Uko wahagera

Abimukira 200 Barohowe mu Nyanja ya Mediterane


Abantu bateraniye ku Nyanja ya Mediterane gushakisha abimukira barohamye nyuma y'impanuka y'ubwato.
Abantu bateraniye ku Nyanja ya Mediterane gushakisha abimukira barohamye nyuma y'impanuka y'ubwato.

Ubwato bw’abatabazi b’Abataliyani bwarohoye abimukira 100 mu Nyanja ya Mediterane kuri uyu wa gatatu. Umubare w’abimukira bamaze kurohorwa muri iki cyumweru wageze kuri 200.

Amakuru yagaragaye ku rubuga rwa Twitter rw’ubwato bwitwa Mare Jonio bw’umuryango utegamiye kuri leta - Mediterane, aravuga ko mu barohowe harimo abagore 22 n’abana 28 biganjemo abari munsi y’imyaka 10.

Abo batabazi baravuga ko bari bagitegereje amabwiriza y’abashinzwe kuyobora amato mu nyanja kugira ngo bageze abo bimukira ku cyambu. Ubutaliyani bwafashe ingamba zikaze ku birebana n’abimukira; mu myaka yashize, bwakunze kwangira amato y’abatabazi guhagarara ku byambu byabwo.

Mu kwezi kwa gatanu, ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubutaliyani yakoze iperereza ku bwato bwa Mare Jonio ibukekaho gufasha abimukira kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Gusa ubutegetsi bwaje guhagarika kubikurikirana.

Ku wa Kabiri, Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Matteo Salvini yangiye ubwato bw’Abadage bwari bwatabaye abimukira 100 kwinjira mu mazi y’Ubutaliyani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG