Uko wahagera

Umurepubulike Joe Walsh Agiye Guhangana na Trump


Joe Walsh wigeze kuba umudepite mu nteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ku itike y’Abarepubulike.

Ibi bwana Walsh yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televisiyo ABC yo muri Amerika. Bivuze ko, azaba ahanganye na Perezida Donald Trump mu ishyaka ry’Abarepubulike.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha wa 2020.

Muri icyo kiganiro, Walsh yavuze ko Trump amaze kugaragaza ko adafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu k’uburyo yatorerwa indi manda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko perezida Trump akunzwe ku gipimo cya 40 ku ijana ku rwego rw’igihugu, ariko akaba akunzwe cyane mu ishyaka rye ry’Abarepubulike.

Bwana Walsh, abaye umunyapolitike wa kabiri w’Umurepubulike utangaje ko azahangana na perezida Trump. Ni mu gihe mu ishyaka ry’Abademokarate, abagera hafi kuri 20 ari bo bahatanira kuzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG