Uko wahagera

Macron Arifuza “Amasezerano y’Ubufatanye ya Biarritz”


Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yifuza ko i Biarritz hazafatirwa umwanzuro w’Ubufatanye

Arifuza ko abazitabira inama y’ibihugu birindwi bikungahaye cyane ku isi (G7) baziyemeza kuvanaho inzitizi zose zitera ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Yagize ati: “Ibihugu bya G7, n’abandi dufatanyije,hamwe n’ibihugu by’Afurika, n’ibindi byose byemera amatwara ya demokarasi, tuzashobora gufata icyemezo cyo gukuraho burundu inzitizi zari zisigaye, dutore amategeko mashya, duharanire uburenganzira bushya, kandi tugire imigenzereze myiza”.

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa gatanu igihe yahuraga n’abahagarariye urwego ngishwa-nama rwa G7 ku kibazo cy’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Urwo rwego rukaba ruyoborwa n’abegukanye igihembo cya Nobeli y’Amahoro umwaka ushize, umunya-Irak Nadia Murad wo mu bwoko bw’Abayezidi, na Denis Mukwege, Umuganga w’icyamamare w’abagore, ukomoka muri Repubulika iharanira ya Kongo.

Denis Mukewege yavuze ko isi idashobora gutera imbere yiyibagije kimwe cya kabiri by’abayituye.

Minisitiri w’ubufaransa ushinzwe uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, Marylene Schiappa, yavuze ko abakuru b’ibihugu bazahurira I Biarritz bazaharanira ko amategeko azayirwaho azakurikizwa:

Prezida Paul Kagame w’u Rwanda, igihugu gifite abagore benshi mu Nteko Ishingamategeko, azaba nawe ari i Biarritz.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG