Uko wahagera

HCR Iratabariza Abaturage ba Mali Bahunga


Inkambi ya Mbera rmuri Moritaniya, icumbikiye impuzi z'Abanyemali
Inkambi ya Mbera rmuri Moritaniya, icumbikiye impuzi z'Abanyemali

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, rirasaba ibihugu korohereza abaturage ba Mali babihungiramo babaha ubuhungiro.

HCR yemeza ko igihugu kiri mu bihe bigoye kandi ko abaturage bakomeje guhohoterwa no gutakaza ubuzima.

Ibi ni nyuma yuko amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge yasinywe mu 2015 ameze nkayasambutse dore ko imitwe myinshi irimo iyinyeshyamba yari yarayashyizeho umukono atayubahiriza.

Ibi byemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko iyo mitwe igizwe n’inyeshyamba n’intagondwa za kiyisilamu ikomeje kugaba ibitero mu duce dutandukanye twa Mali.

HCR ivuga ko iyo mirwano ubusanzwe yaberaga mu majyaruguru y’igihugu, kuri ubu imaze kugera no mu karere ka Mopti kari mu gihugu hagati no mu duce tundi turi mu majyepfo y’igihugu. HCR ikomeza ivuga ko igisirikali gikomeje kugaragaza intege nke mu guhashya iyo mitwe yitwara gisirikali.

Umuvugizi wa HCR, Andrej Mahecic, avuga ko iyo mitwe imaze guhitana abasivili, abanyepolitike, abakozi ba leta n’abasilikali. Avuga kandi ko abaturage benshi bamaze kwicwa abandi bakaburirwa irengero.

HCR imaze gusohora amabwiriza mashya ku bijyanye no gutanga ubuhungiro ku banyemali. Mahecic yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bahamagarira abashinzwe gufata ibyemezo ku buhungiro korohereza abanyamali kuko impamvu zituma bahunga zifatika.

Igihugu cya Mali kimaze igihe kiri mu bihe by’umutekano muke kuva mu mwaka wa 2012. HCR ivuga ko abaturage 140,000 bamaze guhungira mu bihugu bya Burkina Faso, Moritaniya na Nijeri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG