Urukiko rwa Nijeriya rwategetse ko abashinzwe umutekano bagumana uwahoze ari kandida perezida agafungwa iminsi 45 ataraburana. Yatawe muri yombi azira guhamagarira revolusiyo yifashishije “#RevolutionNow”.
Omoyele Sowore, unenga cyane perezida Muhammadu Buhari, yahagaritswe mu mpera z’icyumweru gishize na serivisi y’iperereza ya polisi.
Juji Taiwo Taiwo, mu mwanzuro yemeje ko Sowore afungwa iminsi 45 ishobora kwongerwa igihe iperereza ryaba ritararangira. Urubanza ruzasubukurwa kw’italiki ya 21 y’ukwezi gutaha kwa cyenda.
Sowore avugwaho kuba yararenze umurongo no guhungabanya umutekano w’igihugu ahamagarira revolusiyo. Itabwa muri yombi rye ryamaganywe n’abanyanijeriya bazwi barimo Wole Soyinka wahawe igihe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Abayoboke ba Sowore babarirwa muri mirongo bari bagiteraniye mu myigaragambyo i Lagos kuwa mbere. Ariko nyuma y’igihe gito polisi yabasandaje ibarashemo ibyuka biryana mu maso. Benshi mu bigaragambyaga barahagaritswe.
Facebook Forum