Uko wahagera

Ibiganiro byo Gushyiraho Leta muri Kongo Byatangiye


Ministri w'intebe mushya wa Kongo Sylvestre Ilunga Ilunkamba
Ministri w'intebe mushya wa Kongo Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, minisitiri w’intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, uyu munsi yatangiye ibiganiro n’imitwe ya politiki mu rwego rwo gushaka uko ashinga guverinoma. Ni amezi arindwi nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu na nyuma y’amezi hafi atatu nawe ubwe amaze ashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi.

Ilunga yabanje guhura na CACH (Cap pour le Changement), urugaga rw’abayoboke ba Perezida Tshisekedi, nyuma abonana na FCC (Front commun pour le Congo) rw’abayoboke b'uwahoze ari perezida Joseph Kabila.

Mu mpera z’ukwezi gushize, FCC na CACH bumvikanye ku masezerano avuga ko FCC izagira imyanya 42 muri guverinoma, naho CACH ikagira imyanya 23.

Itangazo ibiro bye bahaye itangazamakuru rivuga ko minisitiri w’intebe ashaka ko abazinjira muri guverinoma bagomba kuba “batarahanwe n’inkiko mu gihugu imbere no hanze yacyo” no kuvanga abanyapolitiki b’inararibonye n’abakiri bato.

Yasabye amashyaka ya politiki kuba bamuhaye amazina bitarenze ejobundi kuwa gatandatu (ku italiki ya 10 y’uku kwezi). Kuri buri mwanya w’abaminisitiri 65 bateganijwe, ashaka amazina atatu azashyikiriza umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG