Uko wahagera

Perezida Trump Ntiyakiranwa Yombi mu Mijyi ya El Paso na Dayton


Amabendera y'Amerika agaragara hejuru y'ahari amasanduka y'imirambo mu mujyi wa el Paso muri leta ya Texas.
Amabendera y'Amerika agaragara hejuru y'ahari amasanduka y'imirambo mu mujyi wa el Paso muri leta ya Texas.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Ronald Trump arimo aragenderera imijyi ya Dayton na El Paso aho abasore babiri barashe bica abantu 31 mu mpera z’icyumeru gishize.

Mbere yo guhaguruka ku biro bye i Washington, DC, Perezida Trump yahakanye ko ibyo avuga cyangwa yandika ku rubuga rwa Twitter bihembera urwango n’amacakubiri nk’uko abatavuga rumwe nawe bahora babimurega. Ku kibazo cy’imbunda zihora zoreka imbaga, Perezida Trump yatangaje ngo “mu minsi iri imbere tuzabona igisubizo cyiza cyane.” Ariko ntiyasobanuye birenze aho. Gusa amajwi aragenda aba menshi kandi maremare asaba Perezida Trump n’inteko ishinga amategeko gushyiraho itegeko rikaze ryo kugenzura imbunda mu gihugu.

Mu mujyi wa El Paso, bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bo mu ishyaka ry’Abademokarate batangaje ko Perezida Trump atisanga iwabo. Bari bamusabye kutajyayo. Basanga uruzinduko rwe rudafasha komora ibikomere kandi rudatanga umusanzu w’ubwiyunge.

Mu muyi wa Dayton, naho n’ubwo bamwe mu baturage bamaganye uruzinduko rwa perezida wabo, meya wabo ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate we yavuze ko amwakira, n’ubwo bwose amagambo ya Trump amubabaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG