Uko wahagera

Malariya Yoba Yabaye Icyorezo mu Burundi?


Umurwayi wa malariya mu Gatumba, Burundi, 19/04/2013.
Umurwayi wa malariya mu Gatumba, Burundi, 19/04/2013.

Uburundi bwugarijwe na malariya yageze ku rwego rw’icyorezo. Nk’uko Umuryango w’Abibumbye, ubivuga mu cyegeranyo cy’ishami ryawo rishinzwe ubutabazi bwihuse, OCHA, kuva uyu mwaka utangiye kugera ku italiki ya 21 y’ukwezi kwa kalindwi gushize, abantu miliyoni eshanu n’ibihumbi 738 na 661, ni ukuvuga byibura umuturage umwe kuri babili, barayirwaye. Muri icyo gihe, malaria yahitanye abantu igihumbi na 801, nk’uko OCHA ibyemeza.

ONU ivuga ko leta y’Uburundi yanze gutangaza ku mugaragaro ko malariya yabaye icyorezo, cyane cyane kuva mu kwezi kwa gatanu gushize, kandi imiryango mpuzamahanga itandukanye, OCHA nayo irimo, ihora ibisaba. Ibikoze byatuma ubutabazi bushyirwamo imbaraga nyinshi.

Mu kwezi kwa gatatu k’umwaka w’2017, leta y’Uburundi bwo yatangaje ko igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya malariya. Icyo gihe, cyari kimaze kwibasira abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 800, no guhitana ubuzima bw’abandi 700 mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG