Uko wahagera

Imikino ya Nyuma ya BAL 2020 Izakinirwa i Kigali


Umurwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, uzakira bwa mbere na mbere imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afrika rya basketball, Ligue Africaine de Basketball (BAL mu magambo ahinnye y’Icyongereza), mu kwezi kwa gatandatu 2020.

Iyi nkuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu i Dakar muri Senegal na perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall. Yari kumwe na Andreas Zagklis, umunyamabanga mukuru wa FIBA (Urugaga Mpuzamahanga rwa Baskeball), Alphonse Bilé, umuyobozi mukuru wa FIBA, na Adam Silver, komiseri wa NBA (Ishyirahamwe rya Basketball muri Amerika ya Ruguru), n’umwungirije Mark Tatum.

Imikino y’amajonjora ya nyuma ya BAL izatangira mu kwezi kwa gatatu mu 2020. Izahuza amakipe ya Basketball 12, azaba agabanyijemo amatsinda abiri. Izakinirwa mu mijyi itandatu: Kayiro (mu Misiri), Dakar (Senegal), Lagos (Nijeriya), Luanda (Angola), Rabat (Maroc), n’undi umwe hagati ya Monastir na Tunis (Tuniziya). Amakipe ari mu itsinda rimwe azakinira mu mijyi itatu itandukanye. Buri kipe izakina imikino itanu. Ni ukuvuga ko imikino yose hamwe ari 30.

Amakipe atandatu ya mbere (atatu muri buri tsinda), bise “Super 6”, azahura mu mikino ibanziriza iya nyuma. Buri kipe izahura n’izindi zose. Ane ya mbere azajya i Kigali mu mikino ya nyuma mu kwezi kwa gatandatu 2020. Iyi mikino ya nyuma izaba mu bice bibiri: kimwe cya kabiri cy’irangiza, n’umukino wa nyuma. Muri kimwe cya kabiri, buri kipe izakina umukino umwe-umwe. Amakipe abiri azatsinda azahura mu mukino wa nyuma.

Iyi mikino ni iya mbere na mbere NBA ishyizemo ubufatanye n’indi migabane y’isi. NBA na FIBA batangaje kandi ko bagiye gutangiza ingengo y’imari izafasha Basketball y’Afrika gutera imbere. Birimo gutoza abakinnyi, abatoza, n’abasifuzi, no kubaka ibibuga.

BAL yatangaje kandi ko amakipe atandatu azambikwa n’ikigo Nike, andi atandatu yambikwe n’ikigo Jordan Brand cy’icyamamare muri Baskeball Michael Jordan. Byombi ni ibyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG