Uko wahagera

Umunyamakuru Tuyishimire Yaburiwe Irengero mu Rwanda


Constantin Tuyishimire
Constantin Tuyishimire

Mu Rwanda haravugwa ibura r'yumunyamakuru Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 mu karere ka Gicumbi.

Umuryango we, n'abakoresha be bavuga ko uwo munyamakuru amaze iminsi itatu yaraburiwe irengero.

Bavuga ko kugeza ubu bataramenya amakuru ye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, bwo buvuga ko bugikomeje iperereza kandi ko nta makuru bari babona.

Umufasha we yabwiye Ijwi ry'Amerika ko bamuheruka kuwa kabiri.

Yavuze ko kuva ubwo, kugeza kuri uyu wa gatanu, batarongera ku mubona cyangwa kumva Ijwi rye.

Umwanditsi mukuru wa TV 1 na Radiyo 1, Olivier Ngabirano, nawe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibura rya mugenzi wabo ryababereye ikibazo, kuko nabo bamuheruka kuwa kabiri.

Yasobanuye ko kugeza ubu nta kibazo cy’umwuga bari bazi Tuyishimire afite.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Bwana Cleophas Barore we yabwiye Ijwi ry’AMerika, ko iki kibazo bakibwiwe kuva ejo ku wa kane.

Barore avuga ko nta kindi bakoze usibye kubimenyesha RIB, bakaba bategereje icyo yababwira.

Uru rwego rw’ubugenzacyaha rwitabajwe kuri iki kibazo cya Tuyishimire, umuvugizi warwo Modestre Mbabazi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batangiye amaperereza kugeza ubu bakaba bataramenya irengero ry’uyu munyamakuru.

Tuyishimire wo mu kigero cy'imyaka 30, yigiye itangazamakuru muri kaminuza y'u Rwanda, yimenyereje umwuga kuri Radio Salus, yakoze kuri kuri Radio Umucyo mbere yo kujya kuri TV1.

Umwaka ushize mu kwezi kwa 11 umunyamakuru Phocas Ndayizera wakoreraga Radiyo y’abongereza BBC nawe yarabuze , ariko nyuma y’igihe umuryango ushakisha hirya no hino, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda bwaje kumwereka itangazamakuru rusobanura ko yafashwe akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL), ryigeze kuvuga ko hari abantu bivugwa ko baburiwe irengero ariko nyuma bikazagaragara ko bafunze.

Uko kutamenya ko abantu bafunze, LDGL ikavuga ko ari kimwe mu bishyira mu bibazo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

LDGL ivuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ijya ikora ubushakashatsi kuri aba bantu igasanga hari abafungiye muri za kasho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG