Muri Libiya, ejo kuwa kabili indege z’intambara zararashe mu nkambi yo gufungiramo abimukira mu nkengero z’umurwa mukuru Tripoli. Zahitanye byibura 40 muri bo. Abandi barenga 130 bakomeretse.
Intumwa yihariye ya ONU muri Libya, Ghassan Salame, yavuze mu itangazo yashyize ahagaragara ko ubwo bwicanyi bushobora kwitwa “ibyaha by’intambara kubera ko bwibasiye inzirakarengane.” HCR n’Umuryango w’Afrika yiyunze nabo babwamaganiye kure, basaba anketi zigenga.
Hashize iminsi leta ya Libiya yemewe n’amahanga irwana bikomeye n’ingabo za General Khalifa Haftar ziyise “ingabo z’igihugu” mu nkengero za Tripoli. Leta ya Tripoli irega aba bahanganye nayo ko ari bo barashe ku bimukira, banyura muri Libiya bagerageza kujya gushaka amaramuko mu Bulayi.
Facebook Forum