Uko wahagera

Umupaka wa Pakistani na Afuganistani Uzafungura Amasaha 24/24


AMakamyo ategereje ku mupaka waTorkham uhuza Pakistani na Afuganistani

Igihugu cya Pakistani cyaraye gitangaje ko icyambu gikomeye cyiri mu mujyi Torkham ku mupaka na Afuganstani, kizajya gikora ijoro n’amanywa guhera mu kwezi gutaha, kugirango ibikorwa by’ubuhahirane bikomeze hagati y’ibihugu byombi.

Abategetsi baratangaza ko kiriya cyemezo ari “inkuru nziza” kubera ubwumvikane buke busanzwe burangwa hagati y’ibihugu byombi. Ibi bihugu bisangiye umupaka ufite uburebure bwa kilometero 2,600, utabuza abantu kwinjira no gusohoka uko bashatse.

Afuganistani ni igihugu kiba mu mfungane kidakora ku nyanja, kikaba rero gikoresha imihanda n’ibyambu bya Pakistani kugirango kigere ku masoko mpuzamahanga. Abanyapakistani nabo kandi babona amasoko y’ibicuruzwa byabo muri Afuganistani.

Uko bimeze magingo aya, amakamyo y’ibicuruzwa ashobora kwambukira ku cyambu cya Torkham mu majyaruguru y’uburengerazuba kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Abacuruzi binuribiraga ko icyo gihe kidahagije ugereranije n’amakamyo aba ashaka kwinjira buri gihe muri Afuganistani avuye mu mujyi wa Karachi muri Pakistani.

Kubera ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi, hari igihe icyo cyambu gifungwa. Ibyo bitera igihombo gikomeye ku bacuruzi, ku buryo mu myaka ishize Afuganistani yageragezaga kureba ko hari ahandi yabona inzira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG