Uko wahagera

Imirwano Muri Kongo Ibangamiye Abagerageza Guhoshya Ebola


Ikigo gishinzwe gukurikirana iby'indwara ya Ebola kiri i Beni muri Kongo
Ikigo gishinzwe gukurikirana iby'indwara ya Ebola kiri i Beni muri Kongo

Umukozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo cy’indwara ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zishobora kutagira icyo zitanga, igihe cyose ako karere kazaba karangwamo imirwano.

Imibare y’abanduye iyo ndwara iheruka gushyirwa ahagaragara yazamutse kugera ku bantu 2,284 barimo 1,540 bahitanywe na yo, hamwe n’abandi 637 bayikize. Mu cyumweru gishize abantu 79 bashya barayanduye.

Ibrahima Soce Fall, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ingoboka wa OMS aravuga ko nubwo ibikorwa byo gukumira iki cyorezo byagendaga neza, ubu bitangiye kubangamirwa cyane ahitwa Mabalako na Mandima kubera urujya n’uruza rw’abantu bahunga imvururu ziterwa n’abarwanyi b’inyeshyamba za Mai-Mai na ADF muri Kivu y’amajyaruguru na Ituri.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo irimo imvururu kuva mu mwaka w’ 1998. Abantu barenga million 4.5 imbere mu gihugu bavanywe mu byabo. Umuryango w’Abimbumbye uvuga ko uyu mubare ukomeje kwiyongera cyane mu ntara za Kivu zombi na Ituri, ahabarurwa imitwe y’abarwanyi itandukanye irenga 100.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG