Uko wahagera

Urubanza rwa Gen. Rusagara na Col. Byabagamba Ntirwasomwe


Gen. Rusagara na Col. Byabagamba mu rukiko

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse isomwa ry’ urubanza ruregwamo General Franck Rusagara , Col Byabagamba ndetse na Francois Kabayiza bari basabye urukiko ko bafungurwa by’agateganyo, kuko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku buryo budasanzwe uyu munsi, mu bantu batatu basanzwe baregwa muri uru rubanza, ntabwo Sgt Kabayiza Francois yigeze agaragara mu rukiko. N’ubwo nta mpamvu zigeze zitangazwa abari bitabiriye iburanisha ry’ubushize bahamije ko bishoboka ko yakomeje kuremba, kuko n’ubundi yari yazanwe mu rukiko ateruwe mu maboko, bigaragara ko mu mubiri nta ntege zirimo. Ibyo ni ibibazo byumvikanaga muri bamwe mu bari mu rukiko bucece. Gusa, nta bisubizo umucamanza yabitanzeho.

Abaregwa bari biteze ko umucamanza agiye kubasomera icyemezo yafashe ku busabe bamugejejeho, basaba ko bafungurwa by’agateganyo, kuko bavugaga ko uburyo bafunzwemo binyuranyije n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Icyo abaregwa bari bategereje sic yo bahawe. Ahubwo umucamanza asaba ubushinjacyaha ko bwashyikiriza Sgt Kabayiza abaganga mu buryo bwihuse, bagakora ibizamini by’ubuzima bwe, bakaba banareba niba yakurikiranwa by’umwihariko.

Umucamanza yabwiye ubushinjacyaha ko bitarenze tariki ya 5/7/2019 buzaba bwagejeje igisubizo cyo kwa muganga mu rukiko kandi bakagiha n’uregwa. Umucamanza yavuze ko tariki ya 8/7, ari bwo urubanza ruzakomeza urukiko rumaze kubona ibyemezo by’abaganga basabiye Sgt Kabayiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG