Uko wahagera

Urugomo rw'Urudaca Hagati y’Aborozi n’Abahinzi Muri Tchad


Muri Tchad, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi aravuguruza perezida Idrissa Deby nyuma y’uko yumvikanishije ko inkiko za gisilikare zishobora kwongera gukoreshwa mu kugabanya urugomo rushingiye ku moko.

Perezida Deby, yavuze ko ahangayikishijwe n’urugomo rwabaye urudaca, rukomeza gufata intera hagati y’aborozi n’abahinzi. No mu bindi bice by’ubutayu bwa Saheli, hamenyerewe umwuka mubi nk’uwo.

Uburasirazuba bwa TChad, bwibasiwe n’urugomo hagati y’aborozi batembereza ingamiya zabo. Inyinshi n’iz’abo mu bwoko bw’abazaghawa, bashyamirana n’abahinzi bo batuye, bo mu muryango w’abaOuaddian.

Mu kwezi gushize, ubushyamirane bushingiye ku butaka bwaguyemo abantu barenga 31.

Inkiko za gisilikare zaburanishaga abasivili kimwe n’abasilikare zakuweho mu gihugu cya Tchad mu mwaka w’1993. Mu 2016, igihugu cyanakuyeho igihano cy’urupfu keretse kw’iterabwoba.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Tchad, UNDR rivuga ko amagambo ya perezida Deby, agaragaza ko adashobora kuyobora igihugu atifashishije amategeko adasanzwe. Ku bw’iryo shyaka ngo ibyo byerekana ko, ingoma ye iri mu marembera. Bati : “Perezida Deby w’imyaka 66 y’amavuko amaze imyaka 29 ku buyobozi, nta wundi yagombye gushyiraho amakosa, uretse we ubwe na guverinema ye yananiwe”.

Cyakora ishyaka riri ku buyobozi, MPS rya perezida Idris Deby, rishyigikiye ijambo yavugiye mu murwa mukuru Ndjamena. Rivuga ko urwego rw’ubutabera rwananiwe kubuza bamwe mu baturage ba Tchad kwerekana urwango bifashishije urugomo. Bakavuga ko gusubizaho inkiko za gisilikare bishobora kubaca intege, ikibazo kikabonerwa umuti.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG