Uko wahagera

Amerika Yakajije Ibihano kuri Cuba


Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, uburyo, na perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel
Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, uburyo, na perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel

Leta zunze ubumwe z’Amerika zakajije ibihano zafatiye igihugu cya Cuba bibuza abaturage bayo gukora ingendo muri icyo gihugu.

Ministeri y’imari yatangaje ibyo ibihano, yavuze ko bije nko kwihimura ku ruhare rwa Cuba mu guhungabanya akarere iherereyemo.

Mubo icyo cyemezo kizagiraho ingaruka harimo, abajya muri Cuba gukora ubushakashatsi n’ibindi bijyanye n’uburezi ku giti cyabo. Ubu buryo ni nabwo Abanyemerika benshi bakoreshaga kujya muri Cuba kuva aho ubutegetsi bwa Barack Obama bugabanyirije Cuba ibihano mu mwaka wa 2014.

Mu itangazo ministeri y’imari yategetse kandi ko nta ndenge cyangwa amato y’abantu ku giti cyabo yemerewe gukora ingendo muri Cuba. Indege za gisivili zitwara abantu zo zemerewe gukomeza ingendo.

Ministiri w’imari Steve Mnuchin yavuze ko bafashe ibyo bihano babihereye ku myitwarire ya Cuba mu karere irimo gushyigikira Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela. Imvururu zo muri Venezuela zatewe n’abatemera amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka ushize. Bavuga ko Maduro yayashyizemo uburiganya kugirango ayatsinde.

Barangajwe imbere na Juan Guaido, w’imyaka 35 y’amavuko, Amerika ifata nk’umukuru w’igihugu wemewe.

Ibyo bihano bizatangira gushyirwa mu bikorwa umunsi byasohotse mu igazeti ya leta.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG