Perezida Ali Bongo wa Gabon yirukanye ku mirimo Visi Perezida hamwe na Minisitiri ushinzwe amashyamba muri leta ye. Ibyo byabaye nyuma y’ibura rya Kontineri zuzuye ibiti byo mu bwoko bwa Kevazingo, zari zafashwe zapakirwa mu buryo bwa magendu.
Itangazo ribirukana ntirisobanura impamvu ariko ryavuze ko ibirebana n’amashyamba bigiye kuba bicunzwe na Minisitiri w’Intebe. Perezida Bongo yari yavuze ko atazarebera izuba uwo ari we wese watahurwaho ibura rya kontineri 392 z’ibiti zari zafatiwe ku cyambu cya Owendo mu kwa kabiri kugeza mu kwa gatatu.
Abashinwa babiri bafatiwe muri icyo gikorwa na bo batawe muri yombi. Mu cyumweru gishize Dieudonne Lewamouo ukuriye ubuyobozi bwa gasutamo muri Gabon na we yatawe muri yombi. Ubuyobozi bwavuze ko kontineri zigera kuri 200 ari zo zimaze kuboneka.
Gutema ibiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko byokamye amashyamba y’Afurika y’uburengarazuba n’iyo hagati biterwa ahanini n’isoko ry’imbaho zikenewe mu Bushinwa. Ariko si kenshi ubutegetsi bwo muri Afurika bukaza umurego mu gukurikirana abagira uruhare muri iki gikorwa.
Facebook Forum