Uko wahagera

Rwanda: Col. Byabagamba na Gen. Rusagara Basaba Kurekurwa


Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara mu rukiko
Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara mu rukiko

Kuri uyu wa Gatatu Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry'abasirikare barinda umukuru w'u Rwanda Paul Kagame na muramu we Gen Frank Rusagara bagejejwe imbere y'umucamanza mu rukiko rw'ubujurire. Barasaba kurekurwa by'agateganyo kubera impamvu z'uburwayi. Ubushinjacyaha bwo burasanga ibyo nta shingiro bifite. Burabarega ibyaha byo gukwiza nkana impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Ibyaha byose barabihakana.

Ubushincyaha bwa gisirikare ni bwo bwatangiranye ijambo busobanura inzitizi zabwo zo kutakira ubujurire bw’abaregwa. Capt Faustin Nzakamwita ubashinja aravuga ko babutanze mu mpitagihe. Avuga ko bagikatirwa ibihano bavugiye mu rukiko ko bajuriye gusa batinda gutanga imyanzuro y’ubujurire umwaka urirenga.

Col Byabagamba yavuze ko impamvu z’ubujurire bazitanze kuko batemeranya n’icyemezo cy’urukiko. Abaregwa bose bavuga ko batari butange impamvu z’ubujurire mu nyandiko batarahabwa kopi y’imikirize y’urubanza.

Me Valery Gakunzi wunganira Col Tom Byabagamba akavuga ko ubujurire bw’ubushinjacyaha nta shingiro bufite. Yavuze ko uwo yunganira yashyizweho amananiza yo kugura kopi y’imikirize y’urubanza kandi afunzwe mu gihe ngo amagarama yose yagombye guhama mu isanduku ya leta. Agasanga kuvuga ko ubujurire bwabo ari impitagihe ubwabyo bitangaje.

Gen Rusagara afashe ijambo ati “ Naje hano nshaka ubutabera, ubutabera ndabukeneye kwirengagiza ko maze imyaka itanu mfunzwe binyuranyije n’amategeko ni ikibazo, munyemerere mvuge ubujurire bwanjye n’aho mfungiwe binyuranyije n’amategeko mu gihugu cyanjye nakoreye.”

Uretse izi nzitizi z’ubushinjacyaha abaregwa na bo batanze inzitizi zisaba ko bafungurwa by’agateganyo. Uwunganira mu mategeko Col Byabagamba yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko aho ikurikiranarubanza ryaba rigeze hose uregwa ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo ku byaha byose. Me Gakunzi avuga ko uwo yunganira agiye kumara imyaka itanu afungiwe mu kato kandi ahantu hatazwi binyuranyije na gereza ya gisirikare yo ku Mulindi Col Byabagamba yagombye kuba afungiwemo.

Umushinjacyaha Captaine Faustin Nzakamwita yavuze ko ibyo basaba ari uburenganzira bwabo ariko ko kurekurwa by’agateganyo bitabaho ku byaha byose. Yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome kabone n’iyo baba bafunzwe binyuranyije n’amategeko. Yavuze ko ibyo basaba birengagiza ko bari mu rukiko rw’ubujurire. Kuri we, urukiko rw’ubujurire rurasabwa gukuraho icyemezo cyafashwe kandi bidashoboka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG