Uko wahagera

Perezida Kagame Yongeye Kuburira Abarwanya U Rwanda


Kuri uyu wa Kane uruzinduko rw'akazi umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yarukomereje mu karere ka Musanze mu majyaruguru y'u Rwanda aho yahuye n'abatuye Musanze na Nyabihu. Mu gihe havugwa abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda bo mu mitwe itandukanye bamwe mu bahoze muri FDLR bahawe umwanya bahamagarira bagenzi babo gutahuka.

Mu minsi ishize ni bwo ibihugu by’amahanga birimo n’Ubufaransa byari byaburiye abaturage babyo ko hari bimwe mu bice byo mu Rwanda bagomba kwitondera kubera ikibazo cy’umutekano. Ibyo birimo ibice u Rwanda ruhanaho imbibe n’igihugu gituranyi cya Uganda kubera icyuka kitifashe neza ku bihugu byombi, Park y’ibirunga na Park ya Nyungwe kubera hamaze iminsi bivugwa ko yigaruriwe n’umutwe wa FLN w’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi bw’I Kigali. Ijambo rya Prezida Kagame muri Musanze ku ngingo y’umutekano ryongeye gushimangira ko hari umurongo ntarengwa ku washaka guhungabanya umutekano.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG