Uko wahagera

Umuvuduko w'Abandura Ebola Muri Kongo Uriyongera


Mike Ryan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingoboka mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS
Mike Ryan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingoboka mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare uratangaza ko icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gikomeje kugarika ingogo.

Kimaze guhitana abarenga 1,000. Uwo muryango uravuga ko mu cyumweru gishize abantu 23 banduye mu munsi umwe gusa. Uwo ni wo mubare munini w’abanduye ubwo burwayi mu gihe cy’umunsi umwe kuva mu mwaka wa 2018.

Ejo ku wa gatanu minisiteri y’ubuzima muri Kongo yavugaga ko Ebola imaze guhitana abagera ku 1,008.

Imvururu zirangwa mu bice bimwe by’icyo gihugu ntibyorohereza inzego z’ubuzima gahunda zo gukumira ikwirakwira rya virusi itera Ebola. Uko abantu bashya bagenda bandura ni nako gahunda zo kuvura no gukumira iyo ndwara zikomwa mu nkokora. Abantu benshi batinya kujya aho bivuriza Ebola kubera gutinya imvururu bagahitamo kwigumira mu rugo bityo bakanduza ababarwaza n’abaturanyi babo.

Nicole Fassina, ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya indwara ya Ebola mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare aravuga ko bishoboka ko abantu benshi bashobora kwandura kubera ikibazo cy’umutekano kitorohereza imiromo y’ubutabazi. Yavuze ko ubuke bw’ibikoresho n’abakozi b’inzego z’ubuzima bakora mu kurwanya iyi ndwara nabyo bishobora gutuma ikwira no mu bindi bihugu bituranye na Congo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingoboka mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima Michael Ryan, yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye handi biruhije babona ko abantu benshi bashobora kwandura icyo cyorezo.

Abantu benshi bahitanywe na Ebola muri Afurika y’uburengerazuba aho kuva mu mwaka 2014 kugeza 2016 abarenga 11,000 bari bamaze kwicwa n’iki cyorezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG