Uko wahagera

Amerika Yasubukuye Ibiganiro b'Abatalibani muri Qatar


Ibiganiro bihuza intumwa z'Amerika n'iz'abatalebani birabera i Doha muri Qatar
Ibiganiro bihuza intumwa z'Amerika n'iz'abatalebani birabera i Doha muri Qatar

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abatalibani bongeye gusubukura imishyikirano mu mujyi wa Doha, mu gihugu cya Qatar. Nk’uko umwe mu batalibani yabibwiye Ijwi ry’Amerika, impande zombi zigomba kunoza imbanzirizamushinga y’amasezerano yo kurangiza intambara imaze imyaka 17 muri Afuganistani.

Abatalibani bashaka ko Amerika ikura ingabo zayo zose muri Afuganistani. Naho Amerika ishaka ko abatalibani bemera kuganira na leta y’Afuganistani kandi ko barahira ko nta bitero by’iterabwoba bazongera kugaba kuri Amerika n’inshuti zayo. No kuri iyi nshuro, guverinoma y’Afuganistani ntiyatumiwe muri iyi mishyikirano kubera ko aba-Talibani barahiye ngo “ntibashobora kwicarana nayo.”

Mbere y’uko inama itangira, umukuru w’intumwa z’Amerika, Ambasaderi Zalmay Khalilzad yabanje kuganira ari bonyine na Mullah Abdul Ghani Baradar, wungirije umuyobozi w’ikirenga w’abatalibani ari nawe uyoboye intumwa zabo i Doha.

Imishyikirano ya nyuma hagati y’Amerika n’abatalibani yaherukaga mu kwezi kwa gatatu gushize i Doha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG