Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yashoje uruzinduko rw’iminsi ibili mu mujyi w’icyambu cya Vladivostok, ku nyanja ya Pacifique, aho yabonaniye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya igihe cy’amasaha atanu.
Nta myanzuro y’uruzinduko batangaje. Gusa, ibigo ntaramakuru by’Uburusiya bivuga ko Perezida Putin yemeye ubutumire bwa Kim Jong-un bwo kuzajya gusura Koreya ya Ruguru vuba aha.
Naho Perezida Putin yatangaje nyuma y’uru ruzinduko ko nawe, kimwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ko intwaro za kirimbuzi zose zirandurwa muri Koreya. Yasobanuye ko bishoboka ari uko Koreya ya Ruguru ihawe “icyizere cy’umutekano n’ubusugire byayo, no kubahiriza amategeko mpuzamahanga aho gushyira imbere amategeko y’urusha abandi ingufu”.
Ni ubwa mbere aba bategetsi bombi bari bahuye. Nyamara ni icyahoze ari Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyeti (URSS), umukurambere w’Uburusiya, yashyize ku butegetsi Kim Il Sung, sekuru wa Kim Jong-un, washinze Repubulika ya Rubanda muri Koreya ya Ruguru.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yashimye amagambo mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze nyuma y’uruzinduko rwa Kim Jong-un i Vladivostok. Perezida Trump yatangaje kandi ko n’Ubushinwa burimo butanga umusanzu mu birebana no gusenya intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru.
Facebook Forum