Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, “ntiyemeranya n’urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda ku cyemezo cyo kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo irebana no gutuka cyangwa gusebya umukuru w’igihugu.
Perezida Kagame yemera ko gikwiye kuba mu mategeko mbonezamubano aho kuba mu mategeko mpanabyaha.”
Bikubiye mu itangazo ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byashyize ahagaragara uyu munsi. Iri tangazo risoza rivuga ko perezida wa Repubulika “yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.”
Mu cyumweru gishize ni bwo urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cy’uko kutuka no gusebya umukuru w’igihugu bigomba guhanwa n’amategeko.
Facebook Forum