Uganda imaze gutangiza urugomero rw’amashanyarazi mu burasirazuba bw’igihugu. Urwo rugomero rwitwa Isimba Hydro Power Dam rwubatswe n’Ubushinwa ku mafaranga angana na miliyoni 568 z’amadolari y’abanyamerika. Rutegerejweho kuzongera umubare w’abaturage ba Uganda bakoresha umuriro w’amashanyarazi no kugabanya ibiciro byazo. Kugeza ubu abagera kuri 30% ni bo babasha kubona uwo muriro. Icyakora biravugwa ko urwo rugomero rubangamiye ibidukikije n’abaturage baruturiye.
Kompanyi y’Ubushinwa itaratangira kubaka uru rugomero, iki gice cy’uruzi rwa Nil cyakururaga abakerarugendo baje kureba amasumo n’inyamaswa zahabaga. Ubuyobozi buvuga ko bwahisemo Megawatts 183 z’ingufu z’amashanyarazi bukazigurana ibyo byiza nyaburanga.
Abakunze kunenga iby’imikoranire y’Afrika n’Ubushinwa bavuga ko imishinga y’ibikorwa remezo Ubushinwa bukora ku mugabane w’ Afrika irushaho kubuha ijambo ku mutungo wabyo, utaretse no kubyongerera imyenda. Cyakora ambasaderi w’Ubushinwa muri Uganda Zheng Zhuqiang yavuze ko bene ibyo ari amagambo adafite ishingiro.
Uretse urugomero rwa Isimba, Ubushinwa burimo gutera inkunga ingana na miliyari ebyeri z’amadolari y’Amerika urundi rugomero rwitwa Karuma Hydropower Dam ruri mu majyaruguru y’icyo gihugu. Urwo rugomero ruzaba rufite Megawatts 600 z’umuriro w’amashanyarazi. Izi ngomero zombi zizakuba kabiri ingufu z’amashanyarazi Uganda ikoresha muri iki gihe
Facebook Forum