Uko wahagera

Abahanga Barasuzuma Agace Kagumisha Indege mu Kirere


Abahanga mu iperereza ry’iby’indege babonye agace k’icyuma gifasha kuyigumisha mu kirere kari ahantu hadasanzwe ubwo barebaga ibisigarizwa by’indege ya kompanyi y’Etiyopiya yakoze impanuka ku cyumweru igahitana abantu 157.

Ababimenyereye baremeza ko aho basanze iki cyuma ari naho basanze icy’indege bihuje ubwoko yo muri kompanyi Lion Air muri Indoneziya nayo yakoze impanuka umwaka ushize mu kwezi kwa cumi.

Ibyuma by’iyo ndege bishyingura amakuru byamaze kugera mu Bufaransa aho abahanga bagomba kubigenzura bashakisha icyateye iriya impanuka.

Amashusho yafashwe n’ibyogajuru yagaragaje ko indege ya kompanyi y’Etiyopiya numero 302 kimwe n’iya Lion Air 610, zombi zakoze impanuka, ngo zagaragaje guhindagurika mu kirere, rimwe zikajya hasi ubundi zikajya hejuru. Ibyo ngo bigaragaza ko abazitwara bakiranaga no kuzigumisha mu mwanya umwe.

Muri izo ndege zombi kandi, abazitwaraga basabye impushya zo kuzisubiza ku kibuga bahagurutseho. Izo ndege zakoze impanuka zombi zari izo mu bwoko ba Boeing 737 MAX 8.

Kuva aho iyo mpanuka ibereye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byinshi bimaze guhagarika indege zo muri ubwo bwoko. Hari indege 5000 zo muri ubwo bwoko zari zitegereje kugurwa. Ibi bigaragaza ko abazikora bagiye guhura n’igihombo mu minsi iri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG