Uko wahagera

Sena y'Amerika Iratora ku Kibazo cy'Ibihe Bidasanzwe


Abagize Sena ya Amerika
Abagize Sena ya Amerika

Abasenateri muri Leta zunze ubumwe z'Amerika kuri uyu wa kane barafata umwanzuro kuri gahunda ya Perezida Donald Trump yo gutangaza ibihe bidasanzwe, mu rwego rwo gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kubaka urukuta ku mupaka uhuza icyo gihugu na Mexique.

Bamwe mu basenateri bo ku ruhande rw’abarepublikani biyemeje kwifatanya na bagenzi babo bo mw’ishyaka ry’abademokrate mu kwanga itangazwa ry’ibyo bihe bidasanzwe.

Ibyo bishobora gutuma icyifuzo cyabo gitambuka muri Sena abarepublikani bafitemo ubwiganze. Ibi byaba bivuze gutsindwa kw'icyo cyemezo, nubwo perezida Trump afite ububasha bwo kubivuguruza.

Abasenateri bo mw’ishyaka ry’abarepublkani badashyigikiye uwo mugambi wa perezida Trump bavuga ko Itegeko Nshinga ry’Amerika riha Inteko Ishingamategeko ububasha bwo kugena uko amafranga ava mu isanduka ya leta akoreshwa.

Ku rundi ruhande ariko, hitezwe ko abatari bake bashobora gushyigikira icyo cyemezo. Urwo ruhande rwemeza ko kurinda umupaka w’igihugu wo mu majyepfo ari ikibazo cyihutirwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG