Uko wahagera

Uburusiya Burahamagarira Ibiganiro muri Alijeriya


Umwe mu bigaragambya muri Aljeriya atanga indabo ku bashinzwe umutekano
Umwe mu bigaragambya muri Aljeriya atanga indabo ku bashinzwe umutekano

Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje ko gishyigikiye ibiganiro by’amahoro mu gihugu cya Alijeriya byafasha kugarura amahoro n’ituze, nyuma y’iminsi icyo gihugu cyugarijwe n’imyigaragambyo isaba Perezida Abdelaziz Bouteflika kutiyamamariza indi manda.

Mu itangazo, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yavuze ko bizeye ko ibibazo biri muri Alijeriya bizakemuka binyuze mu nzira z’amahoro n’ibiganiro.

Yagaragaje ko nubwo batifuza kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu, basaba ko ibyo bibazo byakemuka mu mahoro ku bw’inyungu za bose.

Kuwa mbere ushize, Perezida Bouteflika w’imyaka 82 yatangaje ko yisubiyeho ku cyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatanu, ariko nanone atangaza ko amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa kane atakibaye.

Bouteflika ugendera mu kagare kubera uburwayi ntiyaherukaga kugaragara mu ruhame guhera mu mwaka wa 2013.

Kuri uyu wa kabiri, leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zishyigikiye uburenganzira bw’abanyaljeriya bwo gusaba amatora akoze mu mucyo no mu bwisanzure.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG