Uko wahagera

DRC: Tshisekedi Agiye Gutanga Imbabazi ku Banyepolitike Bafunzwe


Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo

Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko yiteguye gutanga imbabazi ku mfungwa za politike zifungiwe mu gihugu, maze anizeza igihugu ko azakora ibishoboka byose kugirango abanyepolitike bari hanze y'igihugu batahe.

Yavuze ko yihaye intego yo guhamya demokarasi mu gihugu akuraho impamvu zitera ubushyamirane hagati y'abanyepolitike mu minsi 100 ye ya mbere ku butegetsi.

Perezida Tshisekedi yavuze ko mu minsi 10 iri imbere agiye gutanga imbabazi ku banyepolitike bamaze gukatirwa ibihano. Yongeyeho ko ategetse ministiri w'ubutabera guhita arekura impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zifunze zizira kwigaragambya.

Ariko hari abavuga ko ibyo perezida Tshisekedi avuga bihabanye nibyo ubutegetsi bwe bukora. Ibi babihera kw'ifatwa ry'impirimbanyi ryabaye muri iki cyumweru.

Tshisekedi yarahiriye kuyobora Kongo ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa mbere uyu mwaka. Ni ku nshuro ya mbere muri icyo gihugu hari habaye ihererekanya ry'ubutegetsi kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG