Uko wahagera

Amerika Irashakisha Uruhindu Umuhungu wa Ousama ben Laden


Iyi ni ishusho yatangajwe n'ikigo cy'ubutasi cy'Amerika, CIA, ya Hamza ben Laden
Iyi ni ishusho yatangajwe n'ikigo cy'ubutasi cy'Amerika, CIA, ya Hamza ben Laden

Leta zunze ubumwe z’Amerika yagennye igihembo cy’amadolari miliyoni imwe ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma Hamza ben Laden atabwa muri yombi. Hamza ben Laden ni umwe mu bahungu ba Oussama Ben Laden. Amerika ivuga ko ari we muyobozi w’umutwe w’iterabwoba al-Qaida washinzwe na se.

Ababikuranira hafi bemeza ko Hamza ben Laden ari we se yakundaga kurusha abo bavukana kandi ashobora kuba ari we yasize agennye ngo azamusimbure ku buyobozi bwa al-Qaida. Bavuga ko ashobora kuba afite mu myaka 30 y’amavuko. Ni uwa 15 mu bana barenga 20 ba Oussama Ben Laden.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko “kuva mu 2015, Hamza ben Laden yatangaje kuri Internet ubutumwa bw’amajwi n’ubw’amashusho menshi ahamagarira abayoboke ba al-Qaida kugaba ibitero kuri Amerika n’ibindi bihugu by’inshuti zayo.” Avuga kandi ko “afite inshingano yo guhorera” se, wishwe n’ingabo z’Amerika mu 2011 zimusanze aho yabaga muri Pakistani. Kugeza ubu ntawe uzi aho Hamza ben Laden aherereye.

Hagati aho, nk’uko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa kibitangaza, Arabiya Sawudite yambuye ubwenegihugu Hamza ben Laden. Iteka ry’umwami ntirisobanura impamvu z’iki cyemezo. Ryatangajwe mu igazeti ya leta y’Arabiya Sawudite ku italiki ya 22 y’ukwezi gushize kwa kabili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG