Uko wahagera

Cardinal George Pell Yahamijwe Ibyaha byo Gufata Abana ku Ngufu


Cardinal George Pell ageze ku rukiko uyu munsi tariki ya 26/02/2019
Cardinal George Pell ageze ku rukiko uyu munsi tariki ya 26/02/2019

Muri Australiya, nimero wa gatatu mu butegetsi bwa Vatikani, Cardinal George Pell, yahamijwe ibyaha byo gufata abana ku ngufu n’urukiko uyu munsi. By’umwihariko, rwavuze ko Pell yahohoteye abana n’abahungu babiri bari bafite imyaka 13 y’amavuko bari abahereza mu 1996 ubwo yari Arkiyepiskopi wa Melbourne.

Cardinal Pell yaburanye ahakana ibyo ashinjwa. Urukiko ruzamusomera ibihano mu kwezi gutaha. Ariko hagati aho, Cardinal Pell yavuze ko azajurira.

Umuvugizi wa Vatikani, Alessandro Gisotti, yatangarije abanyamakuru ko Papa Fransisko yabujije Cardinal Pell gukora ku mugaragaro akazi ke k’umupadiri kandi ko atagomba kutagira aho ahurira n’abana.

Cardinal Pell afite imyaka 77 y’amavuko. Mu 2013, Papa Fransisko yamugize umwe mu bagize akanama kadasanzwe k’abajyanama b’abakaridinali umunani. Mu mwaka ushize, yamushinze minisiteri y’ubukungu yari akimara gushinga. Bityo Pell aba nimero ya gatatu mu butegetsi bwa leta ya Vatikani.

Cardinal Pell ahamwe n’ibyaha icyumweru kimwe nyuma y’icyemezo kidasanzwe cy’umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose cyo kuyirukanamo uwahoze ari Cardinal w’Umunyamwerika witwa Theodore McCarrick. Uyu we ni ubucamanza bwa kiliziya ubwayo bwamuhamije ibyaha byo gufata abana ku ngufu.

Bibaye kandi inama ya mbere na mbere y’abayobozi b’inama z’abepiskopi b’isi yose kuri iki kibazo irangiye i Vatikani. Mu ijambo ryo kuyisoza ejobundi ku cyumweru, Papa Fransisko yarahiye ko azarwanisha “Umujinya w’Imana” iki cyorezo cyo gufata abana ku ngufu mu bakozi ba kiliziya gatulika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG