Uko wahagera

Ubuhinde na Pakistani Bishobora Kurwana


Uyu munsi mu gitondo cya kare, indege z’intambara z’Ubuhinde zarashe ikigo cy’umutwe witwa Jaish-e-Mohammad, i Balakot muri Pakistani. Leta y’Ubuhinde iratangaza ko zahitanye “abaterabwoba benshi.”

Nyamara Pakistani yo ivuga ko ntacyo zangije. Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Twitter, umuvugizi w’igisilikali cya Pakistani, Major General Asif Ghafoor, avuga ko “Ingabo zirwanira mu kirere za Pakistani zahise zivuna indege z’Ubuhinde zikigera mu kirere cya Pakistani zaje kuvogera.” Ati: “Indege z’Ubuhinde zahise zihunga zisubira inyuma zitarwanye. Yongeyeho ati, “Nta muntu wapfuye. Nta n’ikintu na kimwe cyononekaye.”

Ubuhinde burega Jaish-e-Mohammad ko ari yo yagabye igitero cy’iterabwoba cyahitanye abasilikali b’Ubuhinde mu ntara ya Cachemire hashize ibyumeru bibili. Buvuga kandi ko yarimo itegura ikindi gitero ku Buhinde, nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde abivuga mu itangazo yashyize ahagaragara.

Nyuma y’igitero cy’indege z’intambara z’Ubuhinde, minisitiri w’intebe wa Pakistani, Imran Khan, yahise akoresha inama y’umutekano yihutirwa n’abajyanama be.

Ababikurikiranira hafi basobanura ko ari ubwa mbere ibihugu byombi byari hafi gukozanyaho kuva ubwo biheruka kurwana mu 1971. Ubuhinde na Pakistani bari bararwanye no mu 1965 no mu 1947. Ibi bihugu byombi kandi bitunze intwaro za kilimbuzi (bombes atomiques).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG