Uko wahagera

Amatora Muri Nijeriya Yashize Araba


Umugore atora ku biro by'itora mu mujyi wa Port Harcourt
Umugore atora ku biro by'itora mu mujyi wa Port Harcourt

Muri Nijeriya, bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishingamategeko.

Perezida Muhammadu Buhari ari mu bantu ba mbere batoye ubwo ibiro by'amatora byafunguraga hirya no hino mu gihugu. Perezida Buhari yatoreye i Daura aho akomoka.

Hagati aho, mbere yuko gutora bitangira mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru y'igihugu humvikanye ibisasu biturika nubwo bitaramenyekana ababirashye. Gusa bimenyerewe ko ako gace gakunze kwibasirwa n'ibyihebe byo mu mutwe w'iterabwoba wa Boko Haram.

Kuri uyu wa gatanu mu ijambo yagejeje ku baturage, perezida Buhari yari yabijeje ko umutekano uzakazwa ku biro by'amatora.

Mu minsi ishize muri icyo gihugu hakomeje kumvikana guterana amagambo hagati y'abanyepolitike bahanganye buri wese ashinja undi kugerageza kwiba amatora.

Perezida Buhari ahanganye na Atiku Abubakar wigeze kuba visi perezida wa Nijeriya.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize habura amasaha make ngo amatora abe, perezida wa komisiyo y'amatora Mahmood Yakubu yategetse ko amatora asubikwa. Icyo gihe yavuze ko icyo cyemezo yagifashe mu rwego rwo kugerageza kurushaho gutegura amatora akozwe mu mucyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG