Uko wahagera

Kuki Leta 16 Zareze Perezida Trump mu Rukiko?


Abantu biyamiriza ingingo ya Donald Trump yo kwubaka uruhome. New York itariki 15/02/2019.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yikomye leta ya California, iri mu burengerazuba bw’igihugu. Ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yayireze ko ari nyirabayazana mu kirego cyagiye mu nkiko cyo gukumira iteka rye rishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Iki kirego cyatanzwe na leta 16 zishyize hamwe zikigeza mu rukiko rukuru rw’igihugu rukorera mu karere k’amajyaruguru ya California. Izi leta zivuga ko iteka rya Perezida Trump rinyuranije n’itegeko nshinga n’andi mategeko. Perezida Trump avuga ko uru rukuta rugamije gukumira icyo yita “icyorezo cy’abimukira” binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu buryo bwa magendu.

Zirasaba urukiko kubuza Burundu guverinoma ya Perezida Trump gufata amafaranga aho yishakiye hose kugirango yubake urukuta ku mupaka wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexique, cyangwa se kubaka urukuta adafite uruhushya rw’inteko ishinga amategeko-Congress.

Uretse izi leta 16, hari n’abandi bareze mu rukiko iteka rya Perezida Trump. Barimo ishyirahamwe riharanira kurengera ibidukikije n’abaturage batatu bo muri leta ya Texas, mu majyepfo y’igihugu, bavuga ko urukuta ruteganya kunyura mu masambu yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG