Uko wahagera

Yakatiwe 15 Kubera Gucuruza Magendu Amahembe y'Inzovu


Yang Feng Glan, ni we mushinwakazi wakatiwe imyaka 15 y'igifungo
Yang Feng Glan, ni we mushinwakazi wakatiwe imyaka 15 y'igifungo

Muri Tanzaniya, urukiko rwakatiye Umushinwakazi witwa Yang Feng Glan n’abanegihugu babili igifungo cy’imyaka 15 buri wese kubera gucuruza magendu amahembe y’inzovu yabahaye akayabo k’amashilingi afite agaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni hafi zirindwi.

Yang Feng Glan, w’imyaka 69 y’amavuko, aba muri Tanzaniya kuva mu myaka ya za ’70. Avuga Igiswahili neza. Afite uburiro (restaurant) iteka gishinwa izwi cyane mu murwa mukuru wa Tanzaniya, Dar-es-Salaam.

Mu 2016, ubucamanza bwa Tanzaniya bwakatiye Abashinwa babili igifungo cy’imyaka 35 buri wese. Naho mu 2015, bwakatiye abandi Bashinwa bane igifungo cy’imyaka 20 buri wese. Bose bahamwe n’ibyaha byo gucuruza amahembe y’inzovu n’ay’inkura (Rhinoceros mu Gifaransa.)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG