Igikomangoma Mohammed ben Salman w’Arabiya Sawudite, bakunze kwita MBS mu magambo ahinnye, yashoje uruzinduko rw’iminsi ibili muri Pakistani.
Uruzinduko rwabayemo umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ishoramali angana n’amadolari miliyari 20 azatangwa n’Arabiya Sawudite. Yavuze kandi ko ari intangiriro.
Atarava Islamabad, Mohammed ben Salman yategetse kandi ko abanyapakistani ibihumbi bibili bafungiye muri Arabiya Sawudite bafungurwa. Abanyapakistani barenga miliyoni ebyili n’igice basanzwe batuye muri Arabiya Sawudite.
MBS yavuye Islamabad yerekeza mu Buhinde. Urugendo rubaye mu gihe Ubuhinde na Pakistani basa n’abari mu ntambara. Mu cyumweru gishize, umutwe w’iterabwoba witwa Jaish-e-Mohammed wo muri Pakistani wagabye igitero mu ntara ya Cachemire uhitana abasilikali 49 b’Ubuhinde. Uyu munsi, abasilikali b’Ubuhinde nabyo bagabye igitero cyo guhora. Igitero cyahitanye abantu barindwi.
Facebook Forum