Uko wahagera

Ubudehe Busubiyemo Buzahindura Iki ku Munyarwanda?


Akarere ka Rusizi gakora ku kiyaga cya Kivu
Akarere ka Rusizi gakora ku kiyaga cya Kivu

Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko ishyirwa ry’abaturage mu byiciro rigamije gukora igenamigambi rihamye no kugenzura uko abaturage bagenda bivana mu bucyene hagendewe kuri gahunda bwashyizeho zigamije iterambere. Ubutegetsi busobanura ko ishyirwa ry’abaturage mu byiciro ryagiye rikorerwa mu nama mu midugudu, kandi ko abaturage ubwabo ari bo bagira uruhare mu kwemeza ibyiciro bagenzi babo bashyizwemo;

Abaturage mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rusizi bavuga ko ishyirwa mu byiciro riheruka mu mwaka w’2016 ryakoranywe inenge nyinshi kuko amakuru batanze yagiye ahindurwa n’abayobozi babo mu nzego z’ibanze.

Kugeza ubu ibyiciro by’ubudehe bigenderwaho kuva mu mwaka w’2016 ni bine bishingiye ku mikoro n’ubushobozi by’abaturage aho imibare y’inzego z’ubutegetsi igaragaza ko umubare munini w’abanyarwanda babarizwa mu cyiciro cya 3 gifatwa nk’icy’abafite amikoro aringaniye n’ijanisha rya 53.7%; ni mu gihe icyiciro cya kane gifatwa nk’icy’abaherwe ari cyo kibarizwamo bacye ku ijanisha rya 0.5%.

Umunyamakuru Themistocles Mutijima w’Ijwi ry’Amerika mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG