Uko wahagera

Ubufaransa n'Ubutaliyani Birapfa Iki?


Inzu Ambasade y'Ubufaransa i Roma ikoreramo
Inzu Ambasade y'Ubufaransa i Roma ikoreramo

Ubufaransa bwahamagaje ambasaderi wabwo ubuhagarariye mu Butaliyani. Ni ubwa mbere bibaye kuva mu 1940. Umuvugizi wa leta y’Ubufaransa avuga ko atamenya igihe azasubirira i Roma.

Intandaro yabaye umubanano wa minisitiri w’intebe wungirije, Luigi Di Maio, n’Abafaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo bita “Gilets Jaunes” kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Ikindi, Ubufaransa bwarakajwe n’ibirego bya Di Maio na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubutaliyani, Matteo Salvini, ko bwigaruriye ifaranga ryitwa CFA rikoreshwa mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba kugirango bwiyishyure imyenda yabwo.

Ubufaransa n’Ubutaliya ntibumvikana kandi ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bulayi mu nzira za magendu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG