Uko wahagera

Umunyarwanda Wa Mbere Ugiye Gukina Muri MLS


Abdul Rwatubyaye wambaye umuhondo n'ubururu
Abdul Rwatubyaye wambaye umuhondo n'ubururu

Ikipe Sporting Kansas City yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze gutangaza ko yaguze Umunyarwanda Abdul Rwatubyaye.

Uyu mukinnyi uzwi mu bakomeye bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda nka myugariro agiye kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye muri Major League Soccer y’Abanyamerika mu babigize umwuga.

Itangazo dukesha Sporting Kansas City rivuga ko uyu mukinnyi azashyirwa ku rutonde ntakuka rw’ikipe amaze kubona ibyangombwa byose birimo visa y’akazi n’amasezerano yo kumugurisha.

Rwatubyaye w’imyaka 22 asanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG