Uko wahagera

ISIS Yishe Abasirikare Bane b'Amerika muri Siriya


Umujyi wa Manbij muri Siriya
Umujyi wa Manbij muri Siriya

Umutwe wa leta ya kiyisilamu wigambye ko ari wo wagambye igitero cyahitanye abasirikali bane ba Leta zunze ubumwe z’Amerika mu majyaruguru ya Siriya.

Amerika n’abandi bafatanije mu kurwanya iterabwoba muri Siriya bavuze ko bagikusanya amakuru kuri icyo gitero.

Biravugwa ko abo basirikari b’Amerika bishwe n’ibisasu ubwo bari ku irondo mu mujyi wa Manbij. Icyo gitero cyahitanye kandi abasivili barindwi gikomeretsa abandi icyenda. Leta ya kiyisilamu ivuga ko icyo gitero cyagabwe n’umwiyahuzi witurikije imbere y’abasirikali b’Amerika.

Umuvugizi wa perezidansi y’Amerika Sarah Sanders yavuze ko Perezida Donald Trump yamaze kumenyeshwa iby’icyo gitero kandi ko akomeje gukurikirana uko ibintu byifashe muri Siriya.

Mu kwezi gushize Perezida Trump yatangaje ko agiye gutahukana ingabo z’Amerika ziri muri Siriya. Icyo gihe yavuze ko leta ya kiyisilamu yamaze gutsindwa. Mu cyumweru gishize, ministeri y’ingabo y’Amerika yatangaje ko yatangiye gutahukana ibikoresho bya gisirikali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG