Uko wahagera

Muri Amerika "Government Shutdown" Imaze Iminsi 25


Inyubakwa ikorerwamwo inama nshingamateka na sena ya Amerika, i Washington DC.
Inyubakwa ikorerwamwo inama nshingamateka na sena ya Amerika, i Washington DC.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko abandi bantu barimo barema ikivunge kinini cyo kuza mu gihugu cye baturutse Honduras muri Amerika y’Epfo. Akoresheje urubuga rwe rwa Twitter, Perezida Trump yaboneyeho kongera kwemeza ko urukuta ari rwo rwonyine rwabahagarika ku mupaka w’amajyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uru rukuta rwatumye imilimo imwe n’imwe ya leta ihagarara, ibyo bita government shutdown, ubu igeze ku munsi wayo wa 25. Perezida Trump asaba inteko ishinga amategeko-Congres amadolari agera kuri miliyari esheshatu yo kubaka urukuta, ariko Congres ntirabyumvikanaho. Bityo Perezida Trump nawe yanze gushyira umukono ku itegeko ry’ingengo y’imali y’imilimo imwe n’imwe ya leta.

Abakozi ba guverinoma barenga ibihumbi 800 bagiye kumara ukwezi mu kiruhuko cy’agahato. Abademokrate bo basaba ko imirimo ya guverinoma yahagaze yabanza igakomorerwa, mbere ko ibiganiro ku bijyanye n’umutekano ku mupaka bisubukurwa.

Naho abantu barimo baturuka muri Honduras, bahagurutse uyu munsi mu gitondo cya kare mu mujyi witwa San Pedro Sula. Ikivunge cyabo gishobora kugenda gikura kubera abandi bimukira bashobora kugenda bakinjiramo aho banyuze hose.

Hagati aho, abandi bantu ibihumbi bakomoka muri Honduras n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Amerika yo hagati bacumbitse mu mujyi wa Tijuana muri Mexique, hafi y’umupaka wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amerika yabangiye kwinjira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG