Uko wahagera

Ubwongereza Buhangayikishijwe n'Ifungwa rya Paul Whelan


Paul Whelan afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Paul Whelan afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt, “ahangayikishijwe bikomeye” n’ifungwa rya Paul Whelan mu Burusiya. Yabivuze uyu munsi mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru Sky News cyo mu Bwongereza.

Uyu Paul Whelan, w’imyaka 48 y’amavuko, afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yahoze ari umusilikali w’Amerika. Yafatiwe i Moscou kuwa gatanu w’icyumweru gishize akekwaho kuneka. Ejo, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Moscou, Jon Huntsman, yashoboye gusura Whelan muri gereza afungiyemo.

Kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt, umuturage ntakwiye kuba igitambo cy’ibibazo biri hagati y’ibihugu. Yasobanuye ko Ubwongereza buri inyuma ya Whelan uko bushoboye kose. Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, yantangaje ejo ko Washington yasabye Moscou gusobanura impamvu Whelan yatawe muri yombi.

Nk’uko ikigo ntaramakuru Tass cya leta y’Uburusiya kibivuga, Paul Whelan ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20 aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG