Uko wahagera

Raporo ya ONU ku Mitwe y'Abarwanyi muri Kivu y'Amajyepfo


Abasilikari b'ingabo za leta ya Kongo (FARDC) zirimo kugenzura inzu ivugwa kuba icumbikiye abarwayi ba Mai-Mai i Mboko mu ntara ya Kivu y'amajyepfo. Tariki ya 10 y'ukwa 11 muri 2009.
Abasilikari b'ingabo za leta ya Kongo (FARDC) zirimo kugenzura inzu ivugwa kuba icumbikiye abarwayi ba Mai-Mai i Mboko mu ntara ya Kivu y'amajyepfo. Tariki ya 10 y'ukwa 11 muri 2009.

Itsinda ry'inzobere zoherejwe n'umuryango w'abibumbye muri Kongo gucukumbura ibibazo biteza umutekano muke, zatangaje raporo y'igihembwe.

Ni raporo igaragaza aho imitwe y'abarwanyi ikorera mu bice binyuranye bya Kongo ikura abarwanyi n'intwaro. Iyi raporo itunga agatoki bimwe mu bihugu bituranye na Kongo kuba ari byo biha ubufasha abarwanyi. Abatangabuhamya banyuranye baganiriye n'izi nzobere, bavuga ko i Bujumbura mu Burundi ari ho hahurizwa ibikorwa byo gushaka abarwanyi n'ibikoresho nkenerwa.

Izi nzobere zivuga ko mu kwezi kwa 9 k'umwaka ushize zaganiriye n'abantu 12 bahoze ari abarwanyi, bazibwira ko hari umutwe w'inyeshyamba ukorana n’ishyaka rya RNC, Ihuriro Nyarwanda, rikorera hanze rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda hamwe n'undi mutwe witwa Ngomino. Izi nyeshyamba zivugwa kuba zikorera muri teritwari za Fizi na Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, zaba zigizwe ahanini n'Abakomoka mu Rwanda hamwe n'Abanyekongo b'Abanyamulenge.

Aba bahoze ari abarwanyi babwiye inzobere za ONU ko bahabwa amabwiriza, babwiwe ko umutwe wabo witwa P5. Ni ukuvuga ihuriro ry'imitwe 5 ya politike irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikorera hanze y’igihugu . Iyo ni Amahoro-PC, FDU-Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na RNC ya Kayumba Nyamwasa. Aba barwanyi kandi baba baravuze ko Nyamwasa agera muri aka gace inshuro nyinshi.

Iyi raporo y’inzobere za ONU yerekana ko urunana rwo gushaka abarwanyi rwubakiye mu murwa mukuru w’Uburundi Bujumbura, ku buryo babasha gushaka abayoboke no mu bindi bice by'Afurika n'Uburengerazuba bw'Uburayi bakazanwa ahitwa Bijabo muri teritwari ya Fizi. N’ubwo izi nzobere zivuga ko aya makuru ziyakesha ubuhamya bwa benshi mu bahoze ari abarwanyi, ntizakwemeza neza niba ubutegetsi bw'u Burundi buzi aya makuru. Zivuga ko zabwandikiye zibusaba amakuru ku by'uru runana ariko ntibwasubiza.

Abashinzwe gushaka abarwanyi ngo bashobora kugirana ibiganiro imbona nkubone, kuvugana kuri telefoni cg binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Rashid utuye I Bujumbura mu Burundi ni we bivugwa ko ari we ushinzwe kwinjiza abarwanyi kandi agakorana n'abandi hirya no hino. Iyi raporo ivuga ko ari na we ukorana mu buryo butaziguye n'uwitwa Nyamusaraba ari we muyobozi wabo i Bijabo. Raporo ikomeza isobanura ko abemeye kwinjira mu gisirikare bahurizwa mu rugo rwa Rashid i Bujumbura, akabishyurira amafaranga y'urugendo nyuma yo kubambura ibyo bafite byose nk'amafaranga, amatelefoni n'amarangamuntu yabo; ubundi bakoherezwa muri Kongo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG