Uko wahagera

Dr Denis Mukwege Yatahutse muri RDC


Dr Denis Mukwege, ashikiriza ijambo abanyagihugu i Bukavu, igihe yatahuka avuye Oslo. Italiki 27/12/2018.
Dr Denis Mukwege, ashikiriza ijambo abanyagihugu i Bukavu, igihe yatahuka avuye Oslo. Italiki 27/12/2018.

Kuri uyu wa kane nibwo Dr. Denis Mukwege yagarutse mu gihugu, ni nyuma yo gushyikirizwa igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro; i Bukavu aho asanzwe akorera ibikorwa by’ubuvuzi yakiriwe n’imbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi ndetse n’abakuriye imiryango ya Sosiyete Sivili ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu ijambo rye, Dr Mukwege yongeye gusaba ko abagore bafashwe ku ngufu n’imiryango yabo bahabwa indishyi kandi hagashyirwaho urukiko mpuzamahanga rwihariye ruburanisha abagize uruhare mu ntambara imaze imyaka irenga 20 iyogoza igihugu cye.

Dr. Mukwege yashyikijwe iki gihembo i Oslo muri Norvege mu ntangiriro z’uku kwezi. Ni igihembo yahawe kubw’uruhare rwe mu kurwanya ko ihohoterwa n’isambaywa ku gahato ry’abagore byakoreshwa nk’intwaro y’intambara, agihanwa n’umunyairakekazi Nadia Murad.

Agarutse mu gihugu mu gihe hari umwuka utari mwiza uturuka ku isubikwa ry’amatora ry’igihe kirekire muri bimwe mu bice by’intara ya Kivu y’amajyaruguru birimo na Teritwari ya Beni, aho abatora barenga miliyoni n’igice batazagira uruhare muri aya matora ateganijwe kuri iki cyumweru kije bakazategereza ukwezi kwa 3 k’umwaka utaha; ni ku mpamvu akanama gashinzwe amatora CENI kavuze ko zatewe n’icyorezo cya Ebola ndetse n’umutekano utifashe neza;

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG