Uko wahagera

Perezida Trump Yashyizeho Ministiri w'Ingabo w'Agateganyo


Perezida Donald Trump na Patrick Shanahan, wagizwe ministiri w'ingabo w'agateganyo
Perezida Donald Trump na Patrick Shanahan, wagizwe ministiri w'ingabo w'agateganyo

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze gutangaza ko agize Patrick Shanahan ministiri w’ingabo w’agateganyo.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yanditse ko Shanahan wari wungirije Jenerali James Mattis weguye muri iki cyumweru, azatangira imirimo ye guhera tariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere.

Mu rwandiko yanditse yegura ministiri Mattis yari yasezeranyije perezida Trump ko yiteguye kuguma kuri uwo mwanya kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kabili. Ariko, perezida Trump yahisemo ko asimburwa icyo gihe kitaragera.

Hari abakomeje kuvuga ko ibyo Trump yabitewe nuko adashimishijwe n'uko inkuru yiyegura rya Mattis ikomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.

Mattis yaguye umunsi umwe nyuma y’uko Trump atangaje ko agiye gukura ingabo za Amerika muri Syria.

Mu rwandiko rwe Mattis yavuze ko Trump afite uburenganzira bwo guhitamo minisitiri w’ingabo ufite ibitekerezo bihura n’ibye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG