Uko wahagera

Afurika y'Epfo Yakoze Manda yo Guta muri Yombi Grace Mugabe


Uyu ni Grace Mugabe, umugore w'uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe.
Uyu ni Grace Mugabe, umugore w'uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe.

Igihugu cy’Afurika y’epfo cyasohoye urwandiko rusaba itabwa muri yombi ry’umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe. Madamu Grace Mugabe arashinjwa kwibasira umukobwa w’umunyamideli wo muri Afurika y’epfo mu mwaka w’2017.

Umunyamideli Gabriella Engels yashushubikanijwe na Grace Mugabe ubwo bari bahuriye kuri hotel mu mujyi wa Johanesburg. Uyu munyamideli yari agiye gusura umuhungu Grace Mugabe yabyaranye na Robert Mugabe. Uyu munyamideli yatanze ikirego avuga ko yakubiswe insinga z’amashanyarazi, ariko agakizwa n’amaguru.

N’ubwo ubucamanza bw’Afurika y’epfo bwakiriye ikirego icyo gihe, Grace Mugabe yemerewe gusubira muri Zimbabwe hashingiwe ku budahangarwa bugenerwa umufasha w’umugore w’umukuru w’igihugu.

Kuri ubu mu gihe hashize umwaka uwo bashakanye Robert Mugabe yegujwe ku ngufu ku ntebe y’ubutegetsi yari amazeho imyaka 37, urukiko rukuru rw’Afurika y’epfo rwanzuye ko uwo bashakanye Grace Mugabe yasubizwa muri Afurika y’epfo agakurikiranwaho ibyaha ahashinjwa.

Leta ya Zimbabwe ntacyo irabitangazaho kugera ubu, kandi ntibiramenyekana neza niba izubahiriza ubwo busabe bw’urukiko rukuru rw’Afurika y’epfo.

Grace Mugabe ahakana ibirego ashinjwa akavuga ko ibyabaye byose yirwanagaho. Gusa, amashyirahamwe akorera ubuvugizi umunyamideli Gabriela Engels ashinja Grace Mugabe ko ibyo avuga ari amatakirangoyi yuzuyemo ibinyoma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG