Uko wahagera

Abanyamerika n'Abatalebani Basoje Ibiganiro Abu Dhabi


Zalmay Khalilzad mu biganiro n'Abatalebani
Zalmay Khalilzad mu biganiro n'Abatalebani

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’iz’umutwe w’Abatalibani wo muri Afuganistani uyu munsi barangije ibiganiro barimo kuva ejobundi kuwa mbere i Abu Dhabi, umurwa mukuru wa Emira z’Abarabu ziyunze. Basezeranye ko bazongera kuhahurira vuba aha kugirango “basoze umushinga w’ubwiyunge muri Afuganistani,” nk’uko itangazo ryabo ribivuga.

Inama y’Abu Dhabi yashobotse Pakistani ibigezemo uruhare, yemeza Abatalibani kuyizamo. Yarimo kandi n’intumwa za Emira z’Abarabu ziyunze, Pakistani n’Arabiya Sawudite. Abahagarariye Amerika bari bayobowe n’intumwa yihariye y’Amerika ku kibazo cy’Afuganistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad.

Ikigo ntaramakuru cya leta ya Emira z’Abarabu Ziyunze kivuga ko inama yageze ku myanzuro ifatika kandi ifitiye akamaro impande zose. Naho Ambasaderi Khalilzad, ku rubuga rwe Twitter rw’akazi, yatangaje ko yagiranye “ibiganiro by’ingirakamaro” n’Abanyafuganistani n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”

Leta y’Afuganistani nayo yari yohereje intumwa, ariko Abatalibani banze kwicarana nabo.Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko ibiganiro byari hagati yabo n’Abanyamerika bonyine gusa. Yasobanuye ko ikibazo cya mbere bavuzeho ari ikirebana no gukura muri Afuganistani ingabo z’Amerika n’iz’umuryango wa OTAN.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG