Mu cyumweru gishize bwana John Bolton umujyanama mu by’umutekano wa Perezida w’Amerika Donald Trump, yibasiye Ubushinwa abushinja gufatirana umugabane wa Afurika mu ntege nke, ari nako buhabangamira inyungu z’Amerika. Yanavuze ko Ubushinwa bucuza ibihugu by’Afurika umutungo kamere bwitwaje imyenda bubishukisha ibyinshi bitabasha kwishyura.
Leta ya Zambia bwatunzwe agatoki muri icyo kibazo, hamwe n’Ubushinwa baramagana ayo magambo. Ahubwo bigashinja Amerika ko yaba igambiriye gukoma imbere inyungu z’Ubushinwa ku mugabane w’Afurika.
Mu kwezi gushize ba Senateri Marco Rubio na Chris Coons bandikiye ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Mike Pompeo, bamumenyesha ko bafite amakuru y’uko Ubushinwa bwaba buri hafi kwigarurira icyambu gikomeye kiri ku nyanja itukura ku nkengero za Djibouti.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bwakomeje kunenga Ubushinwa ko butanga inguzanyo butitaye ku mahame ya demokarasi, kurwanya ruswa n’uburenganzira rusange bw’abenegihugu.
Umubano ushingiye ku butwererane hagati y’Ubushinwa na bimwe mu bihugu by’Afurika watangiye kuzamo ibibazo. Nko muri Kenya, bamwe mu bashinwa bakuriye kompanyi zihakorera ubu bashyikirijwe ubucamanza bashinjwa ruswa. Ubushinwa bandi bwanashinjwe kumviriza ibivugirwa mu nyubako nkuru z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nyuma yo gufasha uyu muryango kuyubaka. Ahubwo bwishyiriye imiyoboro y’ibyumvirizo bimena amabanga y’ibivugirwa muri iyo nyubako.
Ubushinwa bwo bukomeje kuvuga ko Amerika igomba kurekera aho gushinja Ubushinwa ko umwenda buha ibihugu by’Afurika ari umutego ku iterambere n’ubwigenge bwa Afurika.
Facebook Forum