Uko wahagera

Kuki Nijeriya Yabura Umuriro w'Amashanyarazi?


Ikarita ya Nijeriya
Ikarita ya Nijeriya

Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu cya Nijeriya ryatumye ikoreshwa rya za moteri zitanga umuriro zikoresha mazutu rirushaho kwiyongera. Ikigo gishinzwe iby’ingufu z’amashanyarazi muri Nijeriya kivuga ko kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari mu gihugu, cyashowe mu kugura izo moteri uyu mwaka.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bukenera ingufu z’amashanyarazi muri Nijeriya baravuga ko nta yandi mahitamo bafite. Basobanura ko babizi neza ko ikoreshwa rya mazutu muri izo moteri ribagiraho ingaruka zikomeye, ariko ko n’ibikorwa byabo by’ubucuruzi bitagomba guhagarara.

Muri uyu mwaka w’2018 muri Nijeriya hose hashowe miliyari zisaga 14 z’amadolari muri izo moteri. Aya mafaranga yose ni kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’umwaka ya Nijeriya.

Mu ngufu z’amashanyarazi zikoreshwa mu gihugu, 18 ku ijana ni zo zonyine zizewe ko zidateza ingaruka ku buzima bw’abaturage. Abenshi binubira ko umwotsi wa mazutu ikoreshwa ubagiraho ingaruka ku mwuka bahumeka mu ngo zabo. Bivugwa ko muri Nijeriya, imiryango igera kuri miliyoni 60 itunze izo moteri z’amashanyarazi mu ngo zabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG