Uko wahagera

Abarwana muri Yemeni Biyemeje Guhagarika Imirwano


Intumwa z'Aba-Houthi mu biganiro muri Suwede
Intumwa z'Aba-Houthi mu biganiro muri Suwede

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje uyu munsi ko abarwana muri Yemen bamaze kwiyemeza guharika imirwano mu mujyi w’icyambu cya Hodeidah uri ku Nyanja Itukura.

Yabivuze nyuma y’icyumweru leta ya Yemeni n’abayirwanya b’aba-Houthi bari mu mishyikirano itaziguye i Rimbo, mu gihugu cya Suwede. Imishyikirano ihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Abarwana muri Yemeni biyemeje kandi no gukura abasilikali babo bose i Hodeidah, no gushyira uwo mujyi mu maboko ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye. Guterres yavuze ko abarwana bazatangira gushyikirana ku masezerano ya politiki guhera mu kwezi kwa mbere gutaha. Yageze muri Suwede ejo nijoro gusoza ibi biganiro bya mbere uyu munsi.

Leta ya Yemeni ishyigikiwe mu bya gisilikali n’ingabo mpuzamahanga ziyobowe n’Arabiya Sawudite, naho aba-Houthi bo bashyigikiwe na Irani. Mu byo barangije kumvikanaho harimo no guhanahana imfungwa z’intambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG