Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, avuga ko inyungu z’igihugu cye zigomba kuza mbere muri gahunda afite ku mugambi w’ubutwererane n’umugabane w’Afurika.
Umujyanama we mu by’umutekano John Bolton yavuze ko Amerika itazakomeza gutera inkunga ingabo z’umuryango w’abibumbye zidatanga umusaruro, cyangwa gutanga inkunga ku bihugu by’Afurika uko yiboneye isesagura.
Bolton atunga agatoki Ubushinwa, aho avuga ko bwashoye amamiliyari y’amadolari ku mugabane w’Afurika ibyinshi mu bihugu bikikopesha umwenda bidafitiye ubushobozi bwo kwishyura. Bityo, ubushinwa bikabifata bugwate. Ingero yatanze ni ibihugu bya Zambiya na Djibouti byikopesheje imyenda y’umurengera bikananirwa kuyishyura, none amakompanyi y’Ubushinwa arigarurira ibigo bya leta nk’ingwate.
Bolton yumvikanisha ko Amerika yo itazakora nk’Ubushinwa, ko ahubwo izajya yibanda ku mishinga y’ubufatanye izatuma abanyamerika babona akazi muri Afurika bityo n’ibihugu by’Afurika bikabyungukiramo. Avuga kandi ko Amerika itazakorana n’ibihugu biyoborwa n’ingoma z’igitugu ntizubahiriza n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.
Mu myaka ibiri ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashoye miliyari umunani buri mwaka, mu mishanga y’ubufatanye ikorana n’ibihugu by’Afurika.
Facebook Forum